Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’ubufaransa yakatiwe gufungwa imyaka 3

Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’ubufaransa yakatiwe gufungwa imyaka 3 n’urukiko rwo muri icyo gihugu ashinjwa ibyaha bya Ruswa.

Ubushinjacyaha bwemeje ko Sarkzoy azafungwa umwaka umwe indi ibiri igasubikwa ariko yemerewe kuba yajurira.

Iki cyemezo cy’urukiko cyafashwe kuri uyu wa Mbere, nyuma yo guhamya Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugera mu 2012 icyaha cyo guha umucamanza ruswa.

Sarkozy w’imyaka 66, ashinjwa ko mu gihe yari akiri Perezida, yagerageje guhatira Gilbert Azibert, wari umucamanza, akaba n’Umujyanama Mukuru w’Urukiko rw’Ubujurire muri icyo gihe, kumushakira amakuru y’ibirego yaregwaga.

Iki gihe Sarkozy yashinjwaga kwakira amafaranga aturutse kuri Liliane Bettencourt, wari umunyamigabane ukomeye mu kigo L’Oréal gikora mu bijyanye n’ubwiza. Sarkozy yari yemereye Azibert kuzamushakira umwanya mu gace ka Monaco n’ubwo atari ko byaje kugenda.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bwo buvuga ko kuba icyari kigambiriwe kitarashyizwe mu bikorwa bidakuraho ko cyari mu ishusho ya ruswa.

Urukiko rufatiye Sarkozy ibi bihano mu gihe ubushinjacyaha bwo bwamusabiraga gufungwa imyaka ine irimo ibiri azamara muri gereza, kuko bavuga ko “ibi byose bitakabaye byarashobotse iyo Perezida [Sarkozy] ndetse n’umwunganizi we mu mategeko basobanukirwa uburemere bw’inshingano zabo mu kazi bari bashinzwe”.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO