Nicolas Sarkozy yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe muri gereza

Uwahoze ari perezida w’igihugu cy’Ubufaransa Nicolas Sarkozy, ku wa kane dusoje nibwo yahawe igihano cyo gufungwa umwaka umwe muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukoresha nabi umutungo w’igihugu.

Nicolas Sarkozy yakatiwe igihano cyo gufungwa umwaka umwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gusesagura no gukoresha nabi umutungo w’igihugu mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2012.

Sarkozy w’imyaka 66 ahakana ibyaha byose by’uburinganya no gusesagura umutungo w’igihugu ashinjwa.

Amakuru dukesha ’Euronews’ avugako urukiko rwamusabiye ibihano atitabiriye urubanza gusa umwunganizi we mu mategeko yahise atangaza ko agiye gusaba ubujurire ku bihano byafatiwe umukiriya we.

Sarkozy ashinjwa ibyaha byo gukoresha nabi umutungo w’igihugu aho yakoresheje akayabo k’Amayero miliyoni 22.5 € ndetse aka kayabo k’amafaranga kakaba gakubye inshuro ebyiri amafaranga yari yemerewe gukoresha mu bikorwa bye byo kwiyamamaza ku nshuro ya kabiri mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2012.

Nubwo Sarkozy yakoresheje aka kayabo k’amafaranga byarangiye atsinzwe amatora yo mu 2012 na François Hollande wari ufite ijanisha rya 51.6% naho Nicolas Sarkozy abona 48.4%.

Mu iperereza ryakozwe ryerekanye ko hari abandi bantu 13 bahamwe n’ibyaha byo gusesagura umutungo bafatanyije na perezida Nicolas Sarkozy, Muri abo harimo abacungamutungo bagiye bandika impapuro mpimbano zerekana ikoreshwa ry’amafaranga atari aya nyayo kugirango bahishire umutungo wasesaguwe na Sarkozy.

Nanone urukiko ruracyakora iperereza ryiga ku bindi byaha Sarkozy ashinjwa byo kuba hari amafaranga yahawe n’uwahoze ari perezida wa Libya Muammar Gaddafi, akayakoresha mu buryo butemewe mu bikorwa bye byo kwiyamamaza nk’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2007.

Nicolas Sarkozy yabaye perezida w’Ubufaransa kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2007-Gicurasi 2012.

Kuva mu mwaka wa 2017 nibwo Sarkozy yahagaritse burundu kugaragara mu bikorwa bya politike, gusa bikavugwa ko n’ubundi yari umwe mu bavuga rikijyana muri politike y’Ubufaransa ariko agakorera inyuma y’amarido.

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko Sarkozy yagiye avugwa inshuro nyinshi ko ari umwe mu bazifashishwa bahitamo umukandida ukwiye ushobora kuzayobora Ubufaransa mu matora ateganyijwe umwaka utaha.

Abashinjacyaha basabiye Nicolas Sarkozy igihano cy’umwaka muri gereza harimo n’igihano gisubitse cy’amezi atandatu hamwe n’amande y’Amayero 3,750 (€) ku byaha byose ashinjwa.


Nicolas Sarkozy ashinjwa gusesagura umutungo w’igihugu mu bikorwa bye byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yabaye mu 2012.


Nicolas Sarkozy nanone ashinjwa kuba yarahawe akayabo ka miliyoni 50 z’Amayero (€)na Muammar Gaddafi, aho aya mafaranga ubushinjacyaha bumushinja kuyifashisha mu bikorwa byo kwiyamamaza kandi bikaba byari binyuranyije n’amategeko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO