Nifuza guhura na we nkamubwira ko mukunda!Haaland yongeye kugaragaza uwo yihebeye muri ruhago.

Erling Haaland akomeje kugaragariza isi ko byose yagezeho nk’umukinnyi abikesha Rurangiranwa mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo aho amufata nk’ikitegererezo cye muri ruhago.

Ese kuki Cristiano Ronaldo akomeje kugarukwaho cyane n’ abakinnyi bato kandi b’abahanga muri iy’isi ya none??

Nyuma y’uko bimaze kugaragara ko kuba ufite impano karempano bidahagije ngo ugere ku itsinzi irambye ahubwo ukenera cyane no gukora ndetse ugakoresha imbaraga z’ umubiri kugirango ugere kubyo wifuza kugeraho, benshi mu bakinnyi bato bategurwa mu mashuri yigisha umupira w’amaguru bakunze kubwirwa ko bakeneye gushora ingufu zabo ndetse akenshi bagahabwa urugero kuri Kizingenza Cristiano nk’ umwe mu bantu bake bakoresheje umubiri wabo neza bikamugeza ku bigwi bikomeye cyane.


Ni muri uwo mujyo na rurangiranwa Erling Haaland yatangaje ati :"Nakishimira guhura na Cristiano Ronaldo nkamubwira ko ndi umukinnyi ndetse nkanamushimira kuko yambereye ikitegererezo".

Uyu mukinnyi atangaje ibi nyuma y’uko na Kylian Mbappe ubwo yaganiraga n’ ibinyamakuru bikomeye byo ku mugabane w’ Uburayi nawe yavuzeko akunda Cristiano Ronaldo byagahebuzo.

Erling Braut Haaland yatangaje ko akunda cyane Cristiano Ronaldo ndetse yifuza kumushimira kuko yatumye aba uwo ari we uyu munsi.

Kylian Mbappe nawe aherutse gutangaza koakunda cyane Cristiano Ronaldo ndetse ko amufatiraho urugero bikomeye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO