Ndashaka gukora nkarenga ku bahanzi naje nigiraho - Umuhanzi Ukizamuka Boni

Nsabimana Bonheur ukoresha izina rya ‘Boni’ mu muziki byumwihariko mu njyna ya RnB yabonye inzu nshya izajya imufasaha mu muziki avuga ko intego ye ari ugukora cyane akamenyekana.

Uyu musore utaramenyekana muri muzika Nyarwanda yasinye mu nzu ifasha abahanzi yitwa Daddy Cool Entertainment .

Amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri kuva yatangira gukorana niyo nzu ifasha abahanzi. Uyu muhanzi wasohoye indirimbo nshya yise ’Deep’ yavuze ko ari iyo gutura abantu bagira urukundo rwinshi.

Yagize ati “Muri iyi minsi ndifuza gukora cyane ku ndirimbo ziganjemo urukundo kuko n’irwo ruturanga akaba aricyo cyatumye nkora iriya ndirimbo Deep kugirango abantu bafite abakunzi bakomeze babahe urukundo rw’ukuri, nkaba kandi narishimiye uko abantu bayakiriye byanteye ingufu zo gukomeza gukora."

Ku ruhande rwa Muzika ye Boni yadutangarije ko ubu yifuza gukora cyane ku buryo muzika ye izamuka cyane ikaba yarenga uwa bahanzi yakuze afataho nk’icyitegererezo nka The Ben , Meddy na Bruce Melodie kuko abona urwego bagezeho kurugeraho ukizamuka bisaba ingufu nyinshi no kubiha umwanya akaba yizeye ko Imana n’imufasha inzu ya Daddy Cool Entertainment izatuma agera ku nzozi yifuza.

Mu gusoza ikiganiro na Boni yasabye abakunzi be gukomeza kumutera ingabo mu bitugu anabizeza ko atazabatenguha na rimwe kuko afite imishinga myinshi ari gukoraho harimo n’indirimbo afitanye n’abandi bahanzi bakomeye hano mu Rwanda.

Indirimbo Deep yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro muri The Sounds naho amashusho akorwa na Arnold Films n’uwitwa Emmy ukorera muri 26 Iron Pictures.

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - King Kunta

    Uyu musore afite akazoza kabisa, njye mubona Trace, mubona aseruka, mubona imbere cyane!!!

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO