Nigeria:Iby’abapfu biribwa n’abapfumu umugore yiyambuye ubuzima nyuma yo kumenya ko umusore bakundanaga yakoresheje amafaranga ye akarongora indi nkumi

Umugore ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Olaitan Adonis yamaze kwiyambura ubuzima nyuma yo kumenya ko umusore bakundanaga yakoresheje amafaranga ye yose yari kuri Konti maze akarongora undi mukobwa w’ikizubazuba.

Olaitan,ni umugore wo muri Nigeria ndetse yari afite umwana w’umuhungu w’imyaka 7 y’amavuko,gusa nubwo yari yarabyaye yakundanaga n’umusore bateganyaga no kubana mu minsi ya vuba.

Uyu mugore yizeye bikomeye uyu musore bakundanaga bituma amafaranga ye yose ayashyira kuri konti y’uwo musore maze uwo musore arayafata ayakoresha mu bukwe bwe n’undi mukobwa.

Ubwo yamenyaga amakuru ajyanye n’umukunzi we akamenya ko yamugambaniye nawe yahise yiyemeza kunywa uburozi birangira yitabye Imana.

bivugwa ko uyu mugore kuwa Kane yari kumwe n’uyu musore gusa birangira ku munsi wo kuwa Gatanu inshuti ye imubwiye ko uwo musore afite ubukwe ku cyumweru maze undi nawe ahita yiyambura ubuzima.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO