Nigeria:Umusaza rukukuri w’imyaka 91 y’amavuko yashakanye n’ikizungerezi gifite imyaka 22

Muri Nigeria umukambwe w’umukire cyane witwa Alhaji Faruk Umar Faruk w’imyaka 91 y’amavuko yarushinze n’umugore w’imyaka 22 witwa A’isha Yahuza Gona.
Ikinyamakuru Daily Trust cyatangaje ko ngo ubukwe bwabereye mu mujyi wa Safana, muri leta ya Katsina.
Amakuru avuga ko uyu mukambwe Emir yashakanye na A’isha mu bukwe bwaje nyuma y’umubano muto dore ko bari bamaze icyumweru kimwe gusa bamenyanye.
Uyu mugeni ntabwo aturuka mu muryango woroshye kuko ni umukobwa w’uwahoze ari perezida w’inama y’ubutegetsi mu nzego z’ibanze muri iki gihugu cya Nigeria.
Uyu mukambwe aciye agahigo kuko umwaka ushize yari yashakanye n’ubundi n’umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko gusa ntibyateye kabiri baje gutandukana.