Nigeriya: Umusore w’imyaka 26 yafunzwe azira kwigurisha mu cyamunara

Aliyu Idris ukomoka mu gihugu cya Nigeriya yatawe muri yombi nyuma yo kuzenguruka mu mujyi afite igikarito cyanditseho ko yigurisha akayabo ka miliyoni 20 z’Amanayira (amafaranga akoreshwa muri Nijeriya)

Hari hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana ifoto y’uyu musore w’imyaka 26 avuga ko yigurisha mu cyamunara.

Umugambi wa Idris ntiyawugezeho kuko yaje gutabwa muri yombi na polisi ya Hisbah igendera ku mahame y’idini ya isilamu.

Polisi ivuga ko ibyo uyu musore yakoze bihabanye cyane n’amahame y’idini ya isilamu.

Mu kiganiro komanda wa polisi, Haruna Ibn Sina yagiranye na BBC yatangaje ko bafunze uyu musore ku wa kabiri amara ijoro muri sitasiyo ya polisi kuko ibyo yari yakoze bihabanye n’amahame y’idini ya isilamu .

Amategeko n’amahame ya isilamu avuga ko utagomba kwigurisha kabone n’iyo wahura n’ibibazo bikomeye, kwigurisha ntibikwiye kuba igisubizo cyo gukemura ibibazo byawe.

Mbere y’uko atabwa muri yombi, Idris usanzwe ukora akazi k’ubudozi yabwiye itangazamakuru ko icyamuteye gufata umwanzuro wo kwigurisha mu cyamunara, ngo ni ikibazo cy’ubukene bukomeye afite.

Yagize ati ’’ Nafashe umwanzuro wo kwigurisha kubera ubukene mfite, nari nateganyije guha miliyoni ebyiri (2) z’Amanayira umuntu wari kumbonera umuguzi, miliyoni eshanu (5) nkazitanga nk’umusoro, ababyeyi banjye nkabaha miliyoni icumi (10) izindi nkazikoresha mu buzima bwanjye bwa buri munsi .’’

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO