Nihoreho Arsène wasinyiye Rayon Sports, yageneye ubutumwa abafana

Rutahizamu w’Umurundi witwa Nihoreho Arsène wamaze gusinyira Rayon Sports Fc, yabwiye abafana b’iyi kipe ko bamwitegaho umusaruro mu gihe azaba aje kubakinira, yongeraho ko atashimishijwe nuko yabaye uwa gatatu mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona.

Uyu Rutahizamu w’imyaka 19 wakinaga iwabo i Burundi mu ikipe ya Olympic Star aho yari ayimazemo umwaka umwe gusa, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Nihoreho Arsène yavuze ko umwaka ushize w’imikino utamugendekeye neza ngo kuko yifuzaga gutsinda ibitego byinshi akaba uwa mbere.

Ati: “Umwaka ushize w’imikino wa 2019/2020, ntabwo wangendekeye uko nabyifuzaga, kuko nifuzaga kuba umukinnyi utsinda ibitego byinshi ariko birangira uwo mwanya ntawegukanye kuko byarangiye ndi ku mwanya wa gatatu n’ibitego 17.”

Mu mwaka wa 2018 Arsene yakinaga muri Rukinzo Fc akihava yahise yerekeza muri Olympic star ikipe yo ku ivuko iwabo akaba ari nayo aje avuyemo.

Uyu musore yabwiye abafana ba Rayon Sports ko bamwitegaho insinzi mu mwaka utaha wa 2020/2021, ubwo shampiyona izaba isubukuwe.


Uyu rutahizamu yasinye muri Rayon Sports imyaka ibiri

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO