Imikoranire ya Danny Vumbi na KIKAC Music yajemo agatotsi

Umuhanzi Danny Vumbi yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Babahe’ yakoranye n’umuhanzi ukizamuka witwa Shelif hahita hatutumba umwuka w’uko yaba yaratandukanye n’inzu isanzwe imufasha mu bya muzika ya KIKAC Music.

Mu gusohora iyo ndirimbo uyu muhanzi yabikoze ku giti hatajemo uruhare rwa Label nk’uko bari basanzwe babikora, dore ko ahanini haba hari abashinzwe kumenyekanisha iyo ndirimbo.

Uhujimmfura Jean Claude ukurikirana abahanzi babarizwa muri Kikac aganira na Genesisbizz yavuze ko umubano wabo na Danny udahagaze neza.

Akomeza avuga ko hari ibitari kugenda neza mu masezerano bagiranye. Ati "Kugeza ubu turi kumusaba ibisobanuro ku bibazo byaba bihari, kugirango dukomeze imikoranire twemeranyijwe ariko kugeza ubu ntacyo aradutangariza ahubwo we yahisemo kuba asohoye indirimbo ku giti cye kandi mu masezerano dufitanye bitemewe."

Ku ruhande rwa Danny Vumbi ntacyo arabasha gutangariza itangazamakuru ku bibazo byaba bihari hagati ye n’inzu ya Kikac Music isanzwe imufasha mu kwamamaza ibikorwa bya Muziki ye.

Gusa uyu muhanzi mu minsi ishize yatangarije itangazamakuru ko akiri muri Kikac Music kandi bafite ibikorwa byinshi bari gukorana.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO