Bruce Melodie yabonye umujyanama mushya ushinzwe ibikorwa by’iterambere muri...
- 16/02/2021 saa 08:31
Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yahaye impanuro abakobwa bari gushaka ikampa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 abasaba kudakorera ku gitutu cy’irushanwa.
Nimwiza Meghan ni we ucyambaye ikamba rya Miss Rwanda nubwo ubu urugendo rwo gushaka uzamusimbura rugeze hagati.
Mu bakobwa 54 barenze ijonjora rya mbere niho hagomba kuvamo umwe uzamusimbura nkuko nawe yabibabwiye.
Ati “Muri abanyamahirwe cyane aho mwarenze burya niho haba hakomeye, uko byagenda kose umwe muri mwe niwe nzaha iri kamba nambaye.”
Ubwo yari mu irushanwa umwaka ushize ngo hari aho yageze acika intege ashaka no kwikura mu irushanwa ariko arihangana agumamo.
Ibi yabiganirizaga abo bakobwa abasaba kudacika intege ngo wenda hari uwamaze guhabwa ikamba bigatuma yitakariza ikizere.
Ati “Umukobwa uri muri Miss Rwanda aba afite igitutu kinshi kuko biba bimusaba gukora cyane rimwe agakora ibitari ngombwa. Ntimushukwe mukore cyane.”
Yakomeje ababwira ko muri iri rushanwa bazahura n’abantu babizeza ko babafasha kugirango begukane irushanwa.
Ati “Ntibazakubeshye ntabwo bafite ubwo bushobozi icya mbere ni ukudacika intege.”
Abakobwa bashaka kuba Miss Rwanda2020 bateze yombi Nimwiza Meghan
Nimwiza Meghan yabahaye impanuro ziganjemo kubagira inama