Nirere Shanel yashyize hanze indirimbo Araho ivuga ku buzima bw’abacitse kw’icumu rya Jenoside

Mu gihe abanyarwanda bakiri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 , umuhanzikazi Nirere Shanel uzwi nka Miss Shanel yashyize hanze indirimbo yise “ Araho “ avugamo ubutwari abarokotse Jenoside bakomeje kwerekana mu kwiteza imbere no kwiyubaka .

Mu kiganiro kigufi Nirere Shanel amaze kugirana na Genesisbizz adutangarije icyamuteye gukora iyo ndirimbo akayita “Araho “ yagize ati “indirimbo Araho nayikoze nshaka kuyitura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ndetse nayikoze nifuza kubakeza ubutwari bwabo bwo kwanga guheranwa n’amateka ahubwo mbashimira ingufu bakoresha biyubaka kugira ngo bakomeze biteze imbere .

Yakomeje agira ati indirimbo “ Araho “ ifite ahantu henshi ihurira n’inkuru zitandukanye zivuga amateka y’abarokotse Jenosdie yakorewe Abatutsi z’uko bakomeje kugenda bakora cyane bizamura mu mibereho myiza bibageza ku kwiyubaka kurambye

Mu ndirimbo Araho hari igitero kivuga ku mwana w’umukobwa wisanze na barumuna be bonyine ari imfumbyi za Jenoside kigira kiti “Arabatashya arabakumbuye, umwe mwasize ari umwangavu ni we wareze abandi bana, basangira akabisi n’agahiye. Ni impamo ntako atagize ngo abarinde gushavura, nubwo we bihora bimusaba gushinyiriza ashira. Araho!”

Yanakomoje kandi ku nkuru y’umubyeyi wasigaye ari incike ariko ukomeje gutwaza urugendo rwo kwiyubaka, ati “Wa mubyeyi wagizwe incike ariho atariho, uko abonye ibibondo amabere arikora! Umutuzo n’ibitotsi abiheruka muri rimwe, ariko ahora atwaza ngo abapfobya batabona urwaho.”

Nirere Shanel yagaragaje ko abarokotse nubwo bafite intimba ariko batazaheranwa n’agahinda, ahubwo bakomeje urugendo rwo kwiyubaka no kubaka urwababyaye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO