Nishimwe Jonathan yifashishije abarimo Sosthène King mu ndirimbo ‘Ngufitiye icyizere’

Umuhanzi ukizamuka mu muziki uhimbaza Imana Nishimwe Jonathan afatanyije na Kubwimana Sosthène King na Irimaso Joyeux Gilbert witabiriye irushanwa ry’umuziki ry’abanyempano "I am the Future" basohoye indirimbo bise ‘Ngufitiye icyizere’.

‘Ngufitiye icyizere’ ni indirimbo y’iminota ine n’amasegonda 18 yanditswe na Sosthène King, aranayitunganya mu buryo bw’amajwi.

Ubutumwa buyirimo bwubakiye ku magambo ari muri Matayo 6:25-30 ahavuga ko abantu bemera Imana badakwiye kwiganyira bibaza ubuzima bw’ahazaza kuko bafite Data wo mu Ijuru umenya ibibakwiriye.

Indirimbo ‘Ngufitiye icyizere’ ni iya kabiri Nishimwe yumvikanyemo nyuma y’amezi asaga atanu atangiye umuziki uhimbaza Imana nk’umuhanzi wigenga. Yashyize indirimbo ye ya mbere hanze yise ‘Uko Yandyoheye’ mu mpera za 2019

Nishimwe usengera mu Itorero rya ADEPR akaba n’umuririmbyi muri Ntora Worship Team iyoborwa na Papi Clever, afatanyije na Kubwimana Sosthène King na Irimaso Joyeux Gilbert-basanzwe baririmbana muri Ntora Worship Team-basohoye indirimbo ‘Ngufitiye icyizere’.

Yavuze ko indirimbo bahisemo kuyishyira hanze muri iki gihe kuko ifite ubutumwa bwo guhumuriza abantu ko nubwo Isi yugarijwe kubera Icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, haracyariho ibyiringiro ko bizashira.

Yakomeje ati “Indirimbo nahisemo kuyishyira hanze muri iki gihe kubera ubutumwa burimo nubwo gushyiramo abantu icyizere no gushyira ibyiringiro byacu mu Mana kuko ni yo ishobora byose.’’

Yongeyeho ati “Niba Imana irimbisha uburabyo bwo ku gasozi butakoze, twe abantu yaremye mu ishusho yayo ntizabura kutwumva no kudukiza nituyiringira.’’

Nishimwe ni umusore ukunda Imana, gusenga no kuririmba. Yatangiye umuziki yiga mu mashuri abanza. Yakuze aririmba ariko impano ye iza kugaragara cyane ubwo yahuraga na Papi Clever akamubenguka akamushyira mu itsinda ry’abahanzi bamufasha kuririmba (backup singers). Kuva icyo gihe yasubiyemo indirimbo “How great thou art’’ na “Highs and Lows’’ zirakundwa, aza no kuhakura igitekerezo cyo gutangira umuziki.

Nishimwe yiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Icungamari riri i Nyagatare. Uyu muhanzi uzamukanye ingoga arateganya gushyira hanze izindi ndirimbo nyinshi afite zanditse n’iziri muri studio.

Ngufitiye Icyizere, indirimbo nshya Nishimwe yafatanyije n’abandi bahanzi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO