Nishyurira umwana wanjye ishuri kubera imbuga nkoranyambaga – Patycope

Rukundo Patrick umenyerewe mu ruhando rw’imyidagaduro hano mu Rwanda avuga ko amaze kugera kuri byinshi birimo no kwishyurira umwana we ishuri kandi ahantu heza abikesha gukoresha neza imbuga nkoranyambaga.

Uko ikoranabuhanga ryihuta ni ko n’umuvuduko waryo mu guteza imbere ibikorwa birimo iby’ubucuruzi, ubuzima, ubumenyi, imyidagaduro n’ibindi urushaho gusakara mu bantu b’ingeri zitandukanye ukanatanga umusaruro mu gihe bikoranywe ubushishozi.

Telefone zigezweho zisigaye zifitwe na benshi by’umwihariko urubyiruko bakanazifashisha mu buzima bwa buri munsi. Ntabwo bigisaba abantu gufata umwanya wo kujya muri cyber café cyangwa kugendana mudasobwa ngo babashe kubona internet nkuko byari bimeze mbere.

Abantu birirwa ku mbuga nkoranyambaga zikunzwe nka ‘Facebook, Instagram, Youtube, Twitter, Snapchat na WhatsApp’ intego ntabwo aba ari imwe, hari ubikora ashaka kwishimisha ni nkuko hari nabazikoresha ari akazi.

Rukundo Patrick uzwi ku mazina ya Patycope ni umwe mu basore bamaze kumenyekana mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga.

Nta kandi kazi akora ariko iyo muganiriye akubwira ko atunzwe no gukoresha imbuga nkoranyamabaga.

Ati “Social Media iranyinjiriza kuko niyo intunze, ayo ninjiza yo arahindagurika biterwa, iyo ukoresha neza imbuga zawe ubona akazi ko kumenyekanisha ibikorwa by’abandi bakakwishyura cyangwa se ugakora ak’itumanaho bitewe n’uburambe uba ufite mu gukoresha izo mbuga.”

Ntabwo abyumva kimwe n’abantu bavuga abahora ku mbuga nkoranyambaga ari imburamukoro.

Ati “Gukoresha imbuga nkoranyambaga byampinduriye byinshi kuko bintunze kandi bigatunga n’umukobwa wanjye kuko yiga mu ishuri ryiza.”

Ibigo bikomeye mu Rwanda birimo nka Airtel, MTN, Miss Rwanda Organisation n’ibindi avuga ko akorana nabyo kuri izo mbuga bikamuhemba.

Muri 2017 urubuga rwitwa Statista.com rwagaragaje ko igihe umuntu ashobora kumara ku mbuga nkoranyambaga ari iminota 135 ku munsi.


Imbuga nkoranyambaga zahinduye ubuzima bwa benshi


Muri 2016 Patycope yahembwe nk’umuntu ukoresha imbuga nkoranyamabaga neza mu Rwanda

Patycope avuga ko abayeho neza abikesha imbuga nkoranyambaga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO