Niwowe unyura muri miliyari 7 zituye isi Mimi yasingije Meddy biratinda

Umuhanzi w’icyogere Ngabo Medard n’umugore we Mimi kuri ubu bakomeje kwitwara neza mu rukundo rwabo aho bakomeje kwerekana ko bakundana bihamye nyuma yo gushyingiranwa.

Muri iyi minsi Meddy n’umugore we bakunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram bityo bagaterana imitoma ikomeye bagamije kwerekana amarangamutima umwe afitiye undi.

Umugore wa Meddy ariwe Mimi yifashishije Instagram ye yibukije umugabo we Meddy urwo amukunda ndetse ko anyuzwe no kuba amufite mu buzima bwe.

Mu butumwa Mimi yanyujije kuri instagram yagize ati: ”Ndagukunda Meddy, Miliyari 7 zituye ku isi ariko ni wowe unyura.” Meddy nawe atazuyaje yahise amusubiza agira ati:”Nanjye ndagukunda Mimi.”


Urukundo rw’aba bombi rugaragara nk’urukundo rw’abantu bakimenyana ndetse bagitangira gukundana kuko akenshi usanga abantu bamaze kubana hari ibintu byinshi bigabanuka noneho bamara kubyara bikaba akarusho.

Meddy n’umugore we Mimi ni imwe muri Couple zitanga urugero rwiza mu rukundo cyane cyane binyuze mu kwimakaza ubunyangamugayo hagati yabo mu rukundo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO