Niyo Bosco ku bufatanye na CHENO basohoye indirimbo y’intwari (videwo)

Umuhanzi uri kuzamuka neza mu ruhando rwa muzika Nyarwanda Niyo Bosco yasohoye indirimbo isingiza intwari ku bufatanye na CHENO.

Urwego Rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ku bufatanye n’umuhanzi ukiri muto Niyo Bosco bashyize ahagaragara umushinga w’indirimbo usingiza intwari.

Iyi ni indirimbo yiswe ngo ‘Uzabe Intwari’ irimo amagambo agira ati: “Birakunda cyane ko hariya haba hano,icyo usabwa ni kimwe tera intambwe ugereyo,ubutwari si nk’umudende wambara nk’umurimbo maze ngo aho ugiye hose ujye uwiratana….”

Iyi ndirimbo igiye hanze mbere ho iminsi ibiri ngo mu Rwanda hizihizwe umunsi wo gusingiza intwari z’igihugu, umunsi usanzwe uba buri tariki 1 Gashyantare buri mwaka.

Uyu munsi w’intwari ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 26 mu Rwanda, ahari kuba ibikorwa binyuranye birimo ibiganiro bica mu itangazamakuru, mu baturage no mu bigo bya Leta, n’amarushanwa amenyerewe nk’Agaciro Tournament, azakorwa mu byiciro bitandukanye.

Umunsi w’intwari muri uyu mwaka ufite intego igira iti:“UBUTWARI MU BANYARWANDA, AGACIRO KACU”.

Niyo Bosco ari mu bahanzi bazitabira igitaramo gisingiza intwari tariki ya 31 Mutarama 2020, ku isaha ya saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba, Kibere kuri Camp Kigali, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Dore indirimbo ya Niyo Bosco ku bufatanye na CHENO yiswe ’Uzabe Intwari’ :

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO