Niyo Bosco yasohoye indirimbo ‘Ishyano’ ivuga ku rukundo rwo mu mashuka

Umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane muri iyi minsi, Niyo Bosco yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ishyano’ aho yumvikana imitima yamubanye myinshi bitewe n’umukobwa uba wamuhagurukiye ngo baryamane.

Ni indirimbo iyo uyumvise neza, yanditse mu buryo bugezweho bw’indirimbo ziganisha mu rukundo rwo mu gitanda benshi bakunda kwita ‘ibishegu’.

Nko mu gitero cya kabiri agira ati “Uyu munyagwa w’umubiri urandembeje, ayiweeeh!! ntumpa n’agahenge, karawushimashimye numva karancokoje, Mana we icyi gikosi ukindenze hayaahh!!! mbona abandi bana babikora baseka n’udu carves ntibaduhereza nkibuka ko mere yambujije kuregeza ati ‘irari ugira rizatuma uraburiza’.

Karongeye karayagaye kati intama ntiyagukandiye noneho birancanze imitima imbanye ibiri umwe uti wa dage we ubwo akamarine kizanye gaterure maze ugafekenye sakindi izaba yibaruka, undi uti shenge we mbabarira rata ntutushe biriya binyagwa biramagira ntiwakira uwo mwaku we heeh!! Scyeee!!!”

Ni indirimbo mu nyikirizo yayo yumvikana aririmba ko biryoha nk’ubuki ariko bigira n’ubugi ubimenya wisatuye, ngo nta muntu ubura ishyano ashyuha.

Ni indirimbo asohoye nyuma ya ‘Piyapuresha’ nayo yakunzwe cyane n’abatari bake, yo aba avuga uburyo ikigare cyatumye yishora mu bintu atamenyereye birimo inzoga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO