Niyonzima Seif ukinira APR FC yasohoye amatariki y’ubukwe bwe

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR Fc uzwi nka Niyonzima Olivier Seif yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Mushya witwa Belyse aherutse kwambika impeta nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Ku gicamunsi cyo kuwa 8 Werurwe 2020 nibwo Niyonzima Olivier Seif umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC yasohokanye n’umukunzi we Mushambokazi Belyse i Nyarutarama amusaba ko yazamubera umugore amwambika impeta.

Olivier Seif na Mushambokazi Belyse bari bamaze imyaka ibiri bakundana nkuko babitangaje icyo gihe.

Uwo munsi Seif yasabye umukunzi we ko bazabana, yahise yemera kubana nawe akaramata atazuyaje maze atega urutoki yambara impeta yizeza uyu musore ko azamubera umugore nkuko yari abimusabye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi nibwo uyu musore yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe buzaba tariki ya 6 Nzeri 2020.

Amatariki y’ubukwe bwabo
Ubwo Seif yambikaga impeta Belyse
Mushambokazi Belyse umukunzi wa Seif

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO