Niyonzima Ally yahamagawe mu bakinnyi 21 Mashami azifashisha

Umutoza mukuru w’ikpe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 21 bazifashishwa ku mikino ibiri ya gicuti, u Rwanda ruzakina mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare 2020.

Imikino u Rwanda ruzakina, harimo uwo ruzahuramo na Congo Brasaville ndetse na Cameroon, aho ahanini izifashishwa mu gutegura imikino ya CHAN izaba muri uyu mwaka mu kwezi kwa Mata 2020 mu gihugu cya Camerron.

Mu bakinnyi bahamagawe harimo, umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports iherutse gusinyisha Ally Niyonzima, aho uyu musore ataherukaga guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bitewe nuko habaye gushidikanya ku byagombwa bye.

Niyonzima Ally yongeye guhamagarwa mu Mavubi.

Abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye harimo:
ABAZAMU: Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (As Kigali), Gahungu Habarurema (Police Fc) ndetse na Kwizera Olivier (Gasogi United)

Ba Myugariro: Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Manishimwe Emmanuel, Fitina Ombalenga bose bakina muri APR Fc, Eric Rutanga, Iradukunda Eric Radou ndetse na Rugwiro Herve bakinana muri Rayon Sports, Nsabimana Aimable wa Police Fc.

Abo hagati: Niyonzima Olivier Sefu wa APR Fc, Niyonzima Ally, Nshimiyimana Amran, ba Rayon Sports, Ngendahimana Eric wa Police Fc, Twizerimana Martin Fabrice wa Kiyovu Sports, Manishimwe Djabel wa APR , Nshuti Dominic Savio wa Police Fc, Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane wa As Kigali.

Abataka: Byiringiro Lague APR fc, Sugira Ernest wa Rayon Sports, Usengimana Danny wa APR fc, Iradukunda Bertrand wa Mukura, Iyabivuze Osse wa Police Fc, Yanick Bizimana wa Rayon Sports, ndetse na Mico Justin wa Police Fc.

Uretse kandi abakinnyi bahamagawe na Mashami Minisiteri ya siporo ndetse na FERWAFA bashyizeho abatoza bazamwungiriza, barimo Alain Kirasa utoza ikipe ya Rayon Sports, aho yasimbuye Seninga Innocent wari ufite aka kazi kuva umwaka ushize.

Alain Kirasa yagizwe umutoza wungirije wa Amavubi

U Rwanda ruzakina imikino ibiri ya Gicuti, aho uwa mbere ruzawukina na Cameroon tariki 24 Gashyantare i Yaounde bongere bakine na Congo Brazzaville I Kigali ku wa 28 Gashyantare 2020.


Imikino yagicuti u Rwanda ruzakina muri uku kwezi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO