Niyonzima Ally yasinyiye Rayon Sports

Ally Niyonzima, umukinnyi wo mu kibuga hagati amaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports igihe kingana n’amezi atandatu akaba agomba gutangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Ally Niyonzima asanzwe akinira ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi, yari aherutse kwerekeza mu gihugu cya Oman nyuma yo gutandukana n’ikipe ya APR FC.

Uyu musore yaraye agarutse mu Rwanda, kuri uyu munsi ahita yumvikana n’ikipe ya Rayon Sports yamusinyishije amasezerano y’amezi itandatu.

Uyu musore ukina mu kibuga hagati yugarira asanze abandi muri Rayon bazahatanira umwanya barimo Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Olokwei Commodore, Oumar Sidibe na Kakule Mugheni Fabrice.

Ikipe yakiniraga muri Oman yitwa Al Bashael FC ayikiniye igihe kingana n’amezi atandatu, ahavuye nta gikombe begukanye ariko iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona.

Ikipe ajemo ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona aho irushwa amanota ane n’ikipe ya mbere ya APR FC.


Niyonzima Ally yasinye amasezerano y’amezi atandatu

Yanditswe na BYIRINGIRO Ephter

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO