Niyonzima Olivier Sefu yagarutse mu myitozo nyuma y’ukwezi adakina

Umukinyi w’ikipe ya APR FC Niyonzima Olivier Sefu yagarutse mu myitozo kuri uyu wambere tariki 27 Mutarama 2020 nyuma y’imvune yajyiriye ku mukino APR fc yakinye na Rayon sports.

Olivier Sefu umukinyi w’ikipe y’igihugu akaba n’umukinyi wa APR FC, akina hagati mu kibuga afasha ba myugariro, yagize iMvune MU Ivi ku kaguru k’iburyo.

Nyuma yanyujijwe mu cyuma kugirango basuzume n’iba invune ye idakanganye cyane, abaganga bamusaba kumara ukwezi adakina.

Kuri uyu wambere ubwo yagarukaga mu kibuga Niyonzima Olivier Seifu yakoranye imyitozo n’abandi bakinnyi bagenzi be.

Aganira na Genesisbizz yagize ati” Ndishimye kuba ngarutse mu kibuga narimaze igihe kinini ntakora ku mupira ubu jyiye gukora cyane nsubire ku murongo kimwe n’abandi kuko bo bari bamaze igihe bakora.”

APR Fc iherutse gutsinda ikipe ya Mukura mu Gikombe cy’ubutwari ibitego 3-1 umukino wa bereye kuri stade ya Kigali Nyamirambo

Seifu uri gukora imyitozo n’abandi birashoboka ko atazakina umukino w’igikombe k’intwari 2020, akazatangira kugaruka mu kibuga ku mukino wa shampiyona APR FC izakina na ikipe ya Marine FC.

APR FC ikomeje kwitwara neza muri shampiyona iyoboye urutonde n’amanota 42 ikarusha ikipe ya Mukeba Rayon Sports amanota 4.


Sefu yatangiye imyitozo avuga ko yishimiye kugaruka

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO