Niyonzima Sefu ukinira APR FC yambitse impeta umukunzi we

Niyonzima Olivier Sefu ukinira ikipe ya APR FC yaraye ateye ivi asaba umukobwa bakundana witwa Mushambokazi Belyse ko yazamubera umugore, nawe abyemera nta kuzuyaza.

Ku gicamunsi cyo kuwa 8 Werurwe 2020 nibwo Niyonzima Olivier Sefu umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC yasohokanye n’umukunzi we I Nyarutarama amusaba ko yazamubera umugore amwambika impeta.

Mushambokazi Belyse umaze hafi imyaka ibiri akundana n’uyu mukinnyi nawe yemeye nta kuzuyaza atega urutoki yambara impeta yizeza Sefu ko azamubera umugore nkuko yari abimusabye.


Sefu n’umukunzi we yasabye ko azamubera umugore


Sefu na Mushambokazi bamaze imyaka ibiri bakundana


Mushambokazi Belyse ukundana na Sefu


Sefu akina mu kibuga hagati yugarira mu ikipe ya APR FC

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO