Niyorick yakiriye agakiza areka umuziki wa ‘Secular’ yinjira muri Gospel

Niyonsenga Eric uzwi nka Niyorick byumwihariko mu ndirimbo zituje z’urukundo yasohoye indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana yise “Ntujya untenguha” avuga ko yakiriye agakiza ubu agiye kujya yibanda ku ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Niyorick ni umuhanzi wamenyekanye cyane muri za 2012 ubwo yakoraga indirimbo yitwa ‘Urutoki’, ‘Siyangezeho,’ n’izindi nyinshi zatumye aba umuhanzi ufashawa na Studio ya Touch Records yari igezweho muri iyo myaka.

Uyu muhanzi warumaze igihe atumvikana muri muzika yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Ntujya untenguha” avuga ko ubu yinjiye muri Gospel.

Aganira na Genesisbizz yavuze ko asanzwe ari umuKristo bikaba akarusho kuko ubu noneho aryohewe no kuririmbira Imana.

Ati “Navugako aribyo ngiye kwibandaho gusa nkanyuzamo n’indirimbo z’ubuzima busanzwe kuko nazo zifasha abantu mu buzima bwa buri munsi.”

Aha yatanze urugero avuga ku ndirimbo afite yitwa “Sinzarekera” ngo ni itera imbaraga abantu ariko itari muri Gospel.

Iyi ndirimbo ye nshya “Ntujya untenguha” ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana ndetse no kuyisaba gukomeza guha imbaraga abantu bakabona ibikorwa byayo.

Avuga ko mugihe Covid-19 izaba yavuyeho cyangwa ingamba zituma bakora ibitaramo zihari nawe ateganya kuzakora igitaramo cyo kumurika Album ikubiyemo indirimbo za Gospel gusa.


Niyorick avuga ko yinjiye mu muziki wa Gospel

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO