Niyorick yasohoye indirimbo nshya aho aba asaba Imana ko bahura

Umuhanzi Niyorick usigaye akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye indirimbo nshya yise “Hura Nanjye” aho aba asaba Imana ko bahura ngo kuko atabasha gusubira mu buto.

Mu 2020 nibwo Niyorick yatangaje ko yavuye mu muziki wa Secular yinjiye muri Gospel. Yahereye ku ndirimbo yitwa “Ntujya untenguha.” Kuri ubu yazanye indi nshya yise “Hura Nanjye.”

Iyi ndirimbo y’iminota itanu n’amasegonda arindwi aba aririmba avuga ko ahantu Imana itari nawe atashobora kuhaba.

Ati “Ni indirimbo mba mvuga ko ntabasha gusubira mu buto bwanjye kandi ntabasha kumenya icyo ahazaza hazazana (mbese sinabasha kuba muhazaza hanjye hataragera) Rero aho turi hano niho hagati twagenewe kuba, ariko udahari simpagije! Rero mwami hura nanjye.”

Iyi ndirimbo ya Niyorick mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Evydecks naho amashusho akorwa na Faith Fefe.


Niyorick yinjiye mu muziki wa Gospel kubera ko yakiriye Agakiza

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO