Nizeyimana Mirafa ati: Niyo bampa amafaranga menshi muri APR FC sinahasubira.

Nizeyimana Mirafa w’imyaka 23 y’amavuko ukina mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko mu ntumbero afite gukinira APR Fc yavuyemo bitarimo, atangaza ko mu ntego afite byibura nawe yakina ku mugabane w’I Burayi.

Nizeyimana Mirafa wageze muri Rayon Sports avuye muri APR Fc yirukanwe mu bakinnyi 18 APR Fc yirukanye mu ntangiriro za shampiyona y’uyu mwaka, uyu musore yahise yifuzwa na Rayon Sports ahita ayerekezamo.

Mu kiganiro yagiranye na FLASH FM, uyu musore yatangaje ko atasubira muri APR kabone nubwo bamuzamurira amafaranga afata mu ikipeya Rayon Sports.

Ati: “Gusubira muri APR Fc, ntabwo birimo, kubera ko ndigushaka kuzamura urwego rwanjye, nk’ubu nshobora kuva muri Rayon Sports ariko sinakwerekeza muri APR Fc ahubwo wenda najya muri Etincelles kugira ngo ndebe uko ahandi bimeze, gusa cyane cyane ndifuza kujya hanze nkakina nk’uwabigize umwuga”

Abajijwe ikintu gitumye avuga ibyo niba Atari uko yirukanwe muri APR Fc, uyu mukinnyi yatangaje ko ntaho bihuriye gusa avuga ko we atakwirukira amafaranga ahubwo arajwe ishinga n’imikinire ye yatuma azamuka.

Nizeyimana Mirafa aherutse gutwara igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu kwezi gushize muri Rayon Sports, igihembo cyatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo.

Nizeyimana Mirafa yageze muri Rayon Sports mu ntangiriro za shampiyona y’umwaka wa 2019/2020, nyuma yo kwirukanwa mu ikipe ya APR Fc, mu bakinnyi 18 bose iyi kipe y’ingabo yari imaze gusezerera.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO