Nizzo aramaganira kure abatekamutwe bamwiyitirira bakaka abantu amafaranga

Nizzo Muhamed ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yikomye abasaba abantu amafaranga mu izina rye, yagereranyije nk’abatekamutwe bitwaje ubwamamare bwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Mutarama2020, Nshimiyimana Muhamed uzwi mu muziki nka ‘Nizzo’ cyangwa se ‘Kabos’ yikomye abantu bakoresha izina rye mu kwambura amafaranga abantu.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Nizzo yifashishije ifoto iriho ubutumwa bwa WhatsApp uwamwiyitiriye [Nizzo] ya ndikiranaga n’undi muntu amwaka amafaranga.

Muri iyi nyandiko, uwiyise Nizzo asaba umuntu kumuha amafaranga 3000 by’amanyarwanda, ariko akamwizeza ko ari buyamusubize.

Mu butumwa Nizzo Muhamed yatanze, yagize ati: “Ndabasuhuje cyane nshuti zanjye, ndagirango mbabwire ko ibyo mubona ataribyo,ari abatekamitwe bashaka amafaranga, no gusebya umuntu
mwitonde kuwo bageraho wese, Murakoze.”

Benshi mu bafite amazina azwi haba hano mu Rwan1da ndetse n’ahandi, bakunze guhura na bene aba batekamitwe biyitirira ayo mazina kugira ngo babone indonke.


Nizzo araburira abantu kudaha agaciro abamwiyitirira bakabaka amafaranga


Dore amagambo abiyitirira Nizzo Muhamed bari gukoresha kuri WhatsApp

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO