Nizzo yaruciye ararumira ku Mufana wamubajije niba akiri umuhanzi

Umuhanzi Nizzo Kaboss ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys abafana be bakomeje kugenda bamwibagirwa. Iyo ashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ibibazo abazwa ni iby’uko bamukumbuye gusa we nta n’umwe ajya asubiza niba azagaruka muri Muzika.

Nyuma yaho Safi Madiba aviriye muri Urban Boys ibintu byasubiye ibubisi muri bagenzi be. Nka bantu bari bakimara gutandukana babanje guhanyanyaza kugirango berekane ko nubwo batandukanye na mugenzi wabo bishoboye ubwabo.

Iyo ugiye ku rubuga rwa You tube rw’iri tsinda usanga indirimbo iherukaho ari iyitwa “Go low” bakoranye n’umuhanzikazi Gihozo Pacifique na Producer Herbert Skillz…Imaze igihe kirenga umwaka.

Uretse Humble Jizzo wagiye mu bucuruzi bwo kurangira abantu amazu yo kugura ndetse no gukodesha nta wuramenya irengero rya Nizzo.

Gusa amakuru agera kuri Genesis TV avuga ko uyu muhanzi yisubiriye kubana n’umubyeyi we (Nyina) kuko nta kandi kazi afite.

Nizzo yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram amera nk’uwakije umuriro ku bafana be bahise bamubaza ibyo ahugiyemo n’abandi bamusaba ko yagaruka mu muziki kuko bamukumbuye.

Uwitwa Hirwa Faustin yagize ati “Ese uracyari umuhanzi cyangwa wacyuyigihe? gusa nabazaga.”

Uwitwa Damour Silva yagize ati “Nizzo mwaduhaye music koko urban boys forever.”
Niyibikora Patrick we ati “Ko tubakumbuye muri music?.”

N’abandi benshi bakurikirana uyu muhanzi bahurizaga ku kibazo cy’ibyo ahugiye bakajya bamusaba gusohora indirimbo nshya ngo kuko bamukumbuye mu muziki.

Nizzo biravugwa ko asigaye abana na Nyina

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO