Nje kubakurura amatwi nka gapfukamunwa – AmaG The Black mu ndirimbo nshya

Umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop uzwi ku mazina ya AmaG The Black yasohoye indirimbo nshya yise “Muntinye“ aho aba avuga ku cyorezo cyugarije isi cya Coronavirus.

Muri iyi ndirimbo Amag aba aririmba asa nkaho we yiyise Corona akavuga ko nta muntu itateye ubwoba haba mu bakomeye ibyamamare ndetse n’abaciriritse.

Mu gitero cya mbere aririmba agira ati “Ninjye bita Corona muntinye napfutse amasura y’ibyuki amagana, Iyi si dutuye ninjye uyiyoboye haba mu byamamare cyangwa abandagaye n’ingagari numbona ukarabe nyita icyamamare, abashatse kundwanya nabashyize mu mva bamwe ndabasubiza home (mu rugo). Nta muti ngira nta n’urukingo. Ninjye ugezweho nakubise hasi Sida na Ebola..”

Iyi ndirimbo ya Amag yatunganyijwe na Producer Evydecks, amashusho akorwa n’uwitwa Gene Kwizera.

Indirimbo nshya ya Amag the Black yise Muntinye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO