Nkurunziza Jean Paul usanzwe ari umuvugizi wa Rayon Sports yambitse impeta umukunzi we

Nkurunziza Jean Paul usanzwe ari umuvugizi wa Rayon Sports ndetse akaba yarabaye no mu itangazamakuru yafashe umwanzuro yambika impeta umukunzi we bari bamaze igihe bakundana.

Jean Paul yambitse impeta umukunzi we witwa Goreth Nkusi maze undi nawe amwerera ko yiteguye kumubera umugore ndetse biyemeza gufatanya urugendo ry’ubuzima.

Uyu muvugizi wa Rayon Sports yambitse umukunzi we impeta mu gihe ikipe abereye umuvugizi irimo kugenda isubira inyuma nubwo bwose ikomeje kwiyubaka kugirango ibashe kuzagarukana imbaraga mu gice cya Kabiri cy’imikino ya Shampiyona.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO