’’No Time To Die’’ Filime nziza ushobora kureba uyu munsi

Ku bakunzi ba sinema na filime muri rusange, hari filime nshya mutagomba gucikwa. Ku bakunzi ba filime z’uruhererekane za Daniel Craig mwakunze cyane nka James Bond, uyu munsi ushobora gukurikira igice gishya cyayo biteganyijwe ko cyiri bwerekanwe kuri uyu wa kane mu nzu zitandukanye bareberamo sinema.

Ku batangiranye n’ibice bya mbere by’iyi filime, muzi ko James Bond aba ari maneko ukorera ikigo cy’ubutasi cy’ubwongereza (MI6) aho baba bamwita izina ry’ibanga 007.

Akazi ke ka buri munsi kaba kiganjemo ibikorwa byo gutabara abantu bashimuswe bafite amakuru ashobora gushyira igihugu mu kangaratete cyangwa akoherezwa aho rukomeye gutanga ubufasha.

Muri iki gice gishya gisohoka uyu munsi ’’ No Time To Die ’’ James Bond aba yarasezeye akazi ko kuba maneko yaragiye mu kiruhuko kuba muri Jamaica.

Ibihe bye byo kwibera mu mahoro muri Jamaica birangira ubwo inshuti ye ya kera yo mu kigo cy’ubutasi cy’Abanyamerika (CIA) iza kumusaba ubufasha bwo kujyana ku rugamba.

Icyo gihe inshuti ye ikora muri CIA imusaba ubufasha bwo kujyana kubohoza umushakashatsi uba warashimuswe.

Icyo gihe bagenda bazi ko gahunda yabo ari ukubohoza uwo mushakashatsi uba warashimuswe, gusa bagezeyo basanga ibintu bitandukanye cyane n’uko babitekerezaga.

Bakigerayo basanga uwamushimuse afite ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru kuburyo basanga urugamba rukomeye kurusha uko babitekerezaga.

Muri iyi filime imara amasaha abiri 2 n’iminota 43, James Bond ahura n’ibikorwa bimukomereye kuburyo ubona bimurangiriyeho, gusa akarokoka ku munota wa nyuma.

Niba wifuza gushira amatsiko, reka nkubwire ko iyi filime iri busohoke uyu munsi ku wa kane, tariki 30 Nzeri 2021.

Reba incamake ya filime ’’ No Time To Die ’’ hano

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO