Noheho umujyi urakongotse Papa cyangwe yibasiye bikomeye abarimo Bruce Mélodie n’uwahoze ari boss we Rock Kirabiranya

Umuhanzi ABIJURU King Lewis wamenyekanye nka Papa Cyangwe yafashe abasitari batandukanye hano mu Rwanda arabandagaza abinyujije mu ndirimbo ye shya yise ’ Sitaki’.
Nyuma yuko atandukanye na Rocky Kimomo muri label ye izwi nka Rocky Entertainment uyu muhanzi yakomeje gusohora indirimbo ariko ntizikundwe cyangwa ngo zirebwe cyane nk’uko byahoze agikorana na Rocky.
Amakuru ajyanye n’uko gutandukana impande zombi ntizifuje kubivugaho byinshi dore ko hahwihwiswaga ko uyu muhanzi Papa cyangwe yaba yaragambaniwe na bamwe mubo babanaga, bakamuteranya na boss we Rocky Kimomo.
Kuri ubu yasohoye indirimbo Sitaki iri kuri Ep ( Extended playlist) ye aho yaje kwibasira bikomeye abahanzi bagenzi be ndetse nabandi batandukanye bo muri showbiz Nyarwanda.
Yavuzeko Bruce Mélodie yamwimye collabo akayiha Sunny kuko babanje kuryamana ndetse na ya modoka yo mu bwoko bwa Brabus mélodie agendamo uyu muhanzi Papa cyangwe yayise shitingi.
Ageze ku wahoze ari manager we Rocky Kimomo yavuzeko adashaka uburyarya bwe buvanzemo n’ubusambo
Papa cyangwe yagarutse no kuri Juno avuga ko yigize nk’umukobwa kugirango akurure abafana.
Kanda hano urebe indirimbo Sitaki ya Papa Cyangwe