Noopja uzwi muri “Urabeho ndagiye”agiye gufasha abahanzi bo hambere ahereye kuri Bihoyiki

Umuhanzi akaba n’umuyobozi wa Studio yitwa Country Records Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja yatangaje ko agiye gufasha abahanzi bo hambere bakiriho ahera kuri Bihoyiki Deogratias wamenyekanye mu ndirimbo ‘Akabura ntikaboneke’ akagaruka mu muziki bikava mu nzozi.

Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja byumwihariko mu ndirimbo “Urabeho ndagiye” avuga ko yiyemeje gufasha umuhanzi w’umusaza wakanyujijeho witwa Bihoyiki Deogratias wakunzwe mu ndirimbo Akabura ntikaboneke.

Nduwimana avuga ko yahisemo gufasha uyu muhanzi mu rwego rwo guha agaciro ubuhanzi kuko benshi mu bato bagezweho ubu bigira ku babanjirije.

Ati “Nibo baharuye uyu muhanda abahanzi twese tunyuramo. Ikindi ni uko burya mu buzima umuntu agirwa n’abandi kandi icyo yifuza turagifite aricyo studio.”

Avuga ko yiyemeje kumufasha kandi yizeye ko bizagenda neza, bitewe nuko ari umuhanzi ukuze abandi bakwigiraho byinshi kandi yicisha bugufi.

Ati “Icyo tuzaheraho ni ukumufasha agakora indirimbo uko abyifuza, ku musinyisha nabyo turi kubyigaho kuko ntakidashoboka. Tuzashimishwa nuko yongera kugaruka mu muzika nkuko abirota.”

Akomeza avuga ko abantu nka Bihoyiki ari intwari mu zindi, ngo igihe kirageze urukwavu rwonke abana.

Ati “Bakeneye gufashwa no gushyigikirwa kugira ngo inganzo yabo itazima kandi ihatse amateka y’umuco nyarwanda.“

Yasabye Leta n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye gutekereza ku bahanzi cyane cyane ku bakuze bakanyujijeho.

Studio ye ya Country Records barateganya kugarura abahanzi bo hambere bagera muri 20 bakiriho.


Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja wifuza gufasha abahanzi bo hambere bakiriho

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO