Nouvelle Zélande: Hashyizweho itegeko ridasanzwe rizatuma kunywa itabi birangira burundu

Igihugu cya Nouvelle Zélande cyashyizeho itegeko ridasanzwe ryo guca burundu kunywa itabi aho nibura iki gihugu cyifuza ko abana bakibyiruka batazigera banywa itabi na rimwe mu buzima bwabo.

Iki gihugu cyashyizeho itegeko ridasanzwe rivuga ko umuntu wese wabonye izuba mu mwaka wa 2009 kuzamura ngo atemerewe kugura itabi na rimwe ndetse ngo ibyo bigomba kuba ihame kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe.

Iki gihugu cyashyizeho iri tegeko mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwirinda kunywa itabi ndetse ibyo bisobanuye ko umuntu uzemererwa kugura itabi ari uwavutse mbere ya 2009 ndetse umuntu wese wavutse mbere y’uwo mwaka niyo yagira imyaka 50 ntabwo azemererwa kurigura na rimwe mu buzima bwe.

Kunywa itabi muri Nouvelle Zélande bigiye kuba ikizira aho umuntu wese wavutse mu mwaka wa 2009 atazigera yemererwa na rimwe mu buzima kunywa itabi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO