Nouvelle Zelande:Minisitiri w’intebe w’iki gihugu yatangaje ko agiye kwegura ku mwanya we bitewe n’impamvu ikomeye

Mu gihugu cya Nouvelle Zelande haravugwa inkuru ikomeye aho Minisitiri w’intebe w’iki gihugu yatangaje ko ukwezi gutaha kwa gashyantare agomba kwegura ku nshingano ze kubera ko atazabasha kugera ku nshingano ze yari yariyemeje kugeza kuri iki gihugu.
Madame Ardern yari amaze kuba ikimenyabose bitewe n’imiyoborere ye aho kandi ibi byaherekezwaga no kumenya gufata imyanzuro ikomeye,icyakora yaboneyeho kuvuga ko imyaka itandatu yari amaze mu buyobozi yaboneyemo ibintu byinshi bitandukanye kandi bigoye cyane.
Uyu mugore yatangaje ko kuwa 07 gashyantare 2023 aribwo ateganya kwegura ku mwanya w’abakozi ndetse biteganyijwe ko hazahita hatorwa ugomba kumusimbura kuri uyu mwanya.
Uyu mugore ubwo yabazwaga ku gihe yaba yaratekerereje kwegura kuri uyu mwanya yahamije ko uyu mwanzuro yawufashe ubwo yari mu biruhuko mu gihe cy’impeshyi umwaka ushize wa 2022.
Madame Ardern yaciye agahigo ndetse aba umugore wa mbere muto uhawe inshingano zikomeye muri Guverinoma mu mwaka wa 2017 ubwo icyo gihe yari afite imyaka 37 y’amavuko gusa.
Kugeza ubu nta mpamvu iramenyekana itumye uyu mugore afata umwanzuro wo kwegura ku mwanya we dore ko yari afite urwego rukomeye akemera kurekura.