Nouvelle-Zélande:Ni ukuyashakira no mu ihembe Leta yategetse buri muturage woroye inka kuyisorera

Leta ya Nouvelle Zelande yashyizeho ingamba zikomeye cyane ishyiraho umusoro kuri buri muturage woroye inka kubera kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Leta ya Nouvelle Zelande ivuga ko amatungo menshi yo muri iki gihugu agira uruhare rukomeye cyane mu guhumanya ikirere kubera amaganga yayo bituma hashyirwaho imisoro.

Gusa Leta y’iki gihugu yatangaje ko gahunda yo kubahiriza iyi misoro igomba gutangira mu mwaka wa 2025 ndetse iyi myanzuro yatangajwe kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle-Zélande, Jacinda Arden, yatangaje ko uyu musoro uzatangira gutangwa mu mwaka wa 2025 kugirango buri muturage yitegure.

Icyakora nubwo Leta yafashe uyu mwanzuro abaturage b’iki gihugu bakora ubworozi bw’amatungo bavuga ko ibyo Leta yakoze bidakwiye ndetse babyamaganiye kure.

Nouvelle-Zélande ni igihugu gituwe n’abagera kuri Miliyoni 5 ndetse ni kimwe mu bihugu bikora ubworozi bukomeye bw’amatungo kuko ifite inka zirenga miliyoni 10.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO