Inkuru igezweho:Nsabimana Aimable yongereye amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports ndetse ahawe umushahara iryaguye

Myugariro wanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse akaba ari no mubagezweho hano muri shampiyona y’u Rwanda bijyanye n’ubunararibonye bwe bimaze kwemezwa ko yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports nyuma y’aho amasezerano ye yari ageze ku musozo.

Bwana Nsabimana Aimable ni umwe mu bakinnyi bakunze kwigaragaza cyane mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports ndetse n’aho yagiye anyura abenshi bemezaga ko ari umwe muri ba myugariro bagezweho kandi b’abahanga.

Biravugwa ko Aimable yongereye amasezerano y’umwaka n’igice ndetse agiye kujya ahembwa agera kuri miliyoni 1.500.000 Frw nyuma yo gusinya aya masezerano mashya.

Kuri ubu nyuma y’amavugururwa yakozwe mu ikipe ya Kiyovu sports bwana Mvukiyehe akagirwa umuyobozi wa kiyovu Sports Company biravugwa ko iyi kipe igiye kuba ihagaze neza mu bukungu ikajya ihemba neza kandi byose bikajyana no gushaka abakinnyi bakomeye bityo intego yabo bavuga ko ari igikombe cya Shampiyona.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO