Nsengimana J. Bosco arashinja ‘Benediction Ignite’ kumwambura ibihumbi 900frw

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abasiganwa ku magare wabarizwaga muri Benediction Ignite y’I Rubavu akaza kuhava yerekeza muri SACA Team, Nsengimana Jean Bosco, arashinja ikipe yahozemo y’irubavu kumwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 900, bamubereyemo.

Nsengimaa Jean Bosco wamenyekanye cyane mu mwuga wo gutwara igare dore ko yaje no kwegukana Tour Du Rwanda muri 2015, uyu musore yaje gusinya amasezerano muri Benediction Ignite y’i Rubavu umwaka ushize wa 2019, aho avuga ko iyi kipe itigeze yubahiriza amasezerano bagiranye.

Bosco yabwiye Genesisbizz ko, ubwo umwaka wa 2019 wari utangiye, Felix Sempoma umutoza wa Benediction Ignite yazanye ibipapuro biri mu rurimi rw’icyongereza, abasanga mu myitozo abereka aho basinya nabo barasinya, bitewe nuko ntahandi babonaga baribwerekeze. Gusa avuga ko mu masezerano basinye yari ay’umwaka umwe.

Yagize ati: “Sempoma yazanye ibipapuro ngo tubisinye adusanze mu myitozo bisanzwe, ibyo bipapuro byari byanditse mu cyongereza, icyo gihe yakwerekaga izina akakubwira gusinya imbere yaryo, akavuga ngo ikipe ye si gereza nidushaka tuzajye aho
niryo jambo yakoreshaga nawe ugatekereza nintasinya mu ikipe ndasinya he ugahita usinya.”


Ngengimana Jean Bosco niwe watwaye Tour Du Rwanda 2015

Ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu yabarizwagamo uyu mugabo, ivuga ko atigeze arangiza amasezerano afitanye n’ikipe, nyamara we akavuga ko yavuganye na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare Murenzi Abdallah akamubwira ko nta kibazo afitanye nabo mu gihe SACA team yari imwifuje.

Yagize ati: “Ngiye kuza muri SACA (Skol Adrien Cycling Academy) nabanje kubaza Murenzi mubaza ko hari ikibazo naba mfitanye na Sempoma mu masezerano arambwira ngo ntakibazo dufitanye kuko bari baranyimye amasezerano muri uyu mwaka, mpita nigira muri SACA Team yari yemeye kumpa ibyo nkeneye.”

Mu masezeranbo Benediction yari ifitanye n‘abakinnyi bose babarizwaga muri iyi kipe, Bosco avuga ko we yari yemerewe ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, gusa avuiga ko iyi kipe yayamuhaye mu mezi atatu gusa abanza, ntibakongera kumuhemba.

Yagize ati: “Mu masezerano y’ubushize yatubwiye ko agomba kuduhemba amafaranga ibihumbi 100 buri kwezi, kugira ngo ajye adufasha mu myitozo. Muri ayo mafaranga yampembye amezi atatu abandi bo sinabimenya kuko yayoherezaga kuri konti ya buri muntu gusa njye yampembye amezi atatu.

Bigeze mu kwa 12 yatubwiye ko agiye kuduha igice cy’ubunani ayo mafaranga ntabwo twayabonye, bigeze mu kwa mbere uyu mwaka Munyankindi (Perezida wa Benediction Club) akajya atubwira ko uyu mwaka wa 2020 buri mukinnyi agomba kuvuga umushahara yifuza ko azahembwa urumva ko yadukubitaga igipindi. Ntayindi konti nigeze mfunguza barebe amafaranga kuri Bank Pupulaire uko yinjiyeho nuko yasohotse ntayo bampaye."

Mu kiganiro gito Felex Sempoma umutoza wa Benediction Ignite yabwiye Genesisbizz ko Benediction itigeze yica amasezerano yari ifitanye na Nsengimana Jean Bosco, avuga ko batazi niba ari muri SACCA Team.

Yagize ati: “Amasezerano dufitanye nawe ndetse n’abandi bakinnyi bose aba ari amwe, nta masezerano twigeze twica hagati yacu nawe kandi ikindi kuba ari muri SACA Team ntabwo tubizi kuko ntabwo bigeze batubwira ko bamujyanye ubu nta kintu turamenya ku igenda rye”

Abajijwe ku kuba batarigeze bishyura amazei 9 ahwanye n’ibihumbi 900 bari barimo Bosco, Sempoma Felix yabwiye Genesisbizz ko nta kiri mu masezerano bavuganye na Bosco cyitubahirijwe, avuga ko ahubwo ashobora kuba atarishimiye ibyo yabonaga.

Yagize ati: “Amasezerano twe na Bosco twagiranye twarayubahirije kuko ntabwo ariwe mu ntu wa mbere dukoranye, iby twakoze rero nibyo twagombaga gukora ariko ashobora kuba atarishimiye ayo masezerano twe ntabwo bitureba kandi n’uburenganzira bwe kuyishimira cyangwa kutayishimira, ariko icyo nzicyo nuko ibyo twamugombaga byose twabimuhaye.”


Sempoma Félix utoza Benediction Ignite

Genesisbizz yahise ishaka kumenya niba hari undi mukinnyi wo muri Benediction utarigeze ahembwa maze tuvugana na Patrick Byukusenge kapiteni w’iyi kipe avuga ko we ndetse n’abandi bakinana bose bahembwe mu mwaka ushize nta kirarane na kimwe ubuyobozi bubabereyemo.

Yagize ati: “Twebwe twakinnye umwaka wose duhembwa, uretse Bosco niwe wangejejeho iki kibazo ko yahembwe amezi atatu gusa ntawundi urabimbwira.”

Nsengimana Jean Bosco ni umukinnyi umaze kubaka izina mu mukino w’amagare kuko yanakinnye muri Stradalli Bike Aid (South Africa). Uyu mugabo w’imyaka 27 yatangiye kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga ubwo yarangizaga Tour du Rwanda 2013 ari ku mwanya wa gatandatu (6), muri 2015 yegukana iri rushanwa assize abanya-Ertrea.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO