Nshuti Innocent ukinira APR FC yibukije umukunzi we ko ari ikizubazuba ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko

Nshuti Innocent ukina mu ikipe y’ingabo z’igihugu yifashishije imbuga nkoranyambaga ze maze atomagiza bikomeye umukunzi we nyuma yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Umukinnyi Nshuti innocent ni umwe mu bakinnyi batwaranye na APR FC igikombe cya shampiyona cya 20 ubwo yacyegukanaga ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Umukunzi wa Nshuti Innocent witwa Uwase Nice ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko uyu musore yifashishije imbuga ze nkoranyambaga maze amutera imitoma karahava.


Mu magambo ye Nshuti Innocent yagize ati “ Isabukuru nziza ku mwamikazi w’umutima wanjye, umugore w’inzozi zanjye, urukundo rw’ubuzima bwanjye. Uri Paradizo yanjye, inshuti magara, inkoramutima, Imana yarankunze yo yakumpitiyemo, mfite amatsiko yo kubona ibyiza biri imbere. Ndagukunda.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO