Nta biganiro by’amahoro duteganya ’Zelenskyy’ ku ntambara n’u Burusiya

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko adateganya imishyikirano y’amahoro n’u Burusiya bukomeje kwigarurira ibice by’igihugu cye.

Mu kiganiro na BBC yavuze ko atakwihanganira kwemera kumanika amaboko ngo u Burusiya bukore ibyo bushaka.

Yagize ati:" Igihe twakwemera imishyikirano y’amahoro, Byaba bisobanuye ko twemeye gutakaza ibice byacu, U Burusiya bukazajya bugaruka igihe bushakiye bugatwara agace runaka nyamara mugihe intwaro zo mu Burengerazuba zahosha intambara, Zigatanga amahoro mu gihe gito."

Ibi bibaye ubwo hibukwaga umwaka ugiye gushira u Burusiya butangije ibyo bwise ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine. Zelenskyy yakomeje avuga ko ingabo ze zigifite ubushobozi bwo kurwanya umwanzi kugeza igihe nabo bazatera u Burusiya, Gusa avuga ko hagikenewe inkunga.

Kuri uyu wa gatanu, Tariki 24 Gashyantare, Umwaka uzaba wuzuye Ukraine n’u Burusiya biri mu ntambara yagize uruhare mu kuzamura ibiciro by’ibiribwa ku isoko no gutwara ubuzima bwa benshi.

Iherezo ry’intambara y’u Burusiya na Ukraine riracyari urujijo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO