Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Ikipe ya Bayern Munich yamaze gutangaza ko itazasinyisha rutahizamu Cristiano Ronaldo mu kwezi kwa Mbere ndetse ngo icyemezo cyamaze gufatwa n’ikipe muri rusange kandi ngo iyi kipe ifite uburyo ikoramo akazi kayo.
Umwe mu bayobozi ba Bayern Munich bwana Oliver Khan aganira n’ikinyamakuru cyitwa Sky Sports yatangaje ko nta gahunda ihari yo kuba basinyisha Cristiano Ronaldo nubwo bwoseb amukunda cyane ariko uyu mugabo yavuze ko bafite ukundi batekerezamo ibijyanye n’igurwa ry’abakinnyi.
Oliver Khan mu magambo ye yagize ati:dufite ibitekerezo byacu kandi bitandukanye hamwe n’uburyo twifuza kubakamo ikipe yacu biratandukanye cyane rero ntabwo tuzagirana ibiganiro na Cristiano Ronaldo.
Ubwo kandi yabazwaga ku mukinnyi Harry Kane uyu mugabo yatangaje ko ari umukinnyi mwiza cyane gusa nanone ngo hari abandi bakinnyi benshi kandi beza ndetse ngo aracyafitanye amasezerano n’ikipe ye ya Tottenham.