Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Ikipe ya Arsenal kuri ubu iyoboye shampiyona y’Ubwongereza ntabwo yorohewe n’abasesenguzi kuko batangiye kuyitega iminsi mu irushanwa rya Europa League nk’uko byatangajwe n’uwahoze akinira Tottenham witwa Jamie O’Hara.
Umukinnyi wahoze akinira ikipe ya Tottenham Hotspurs witwa Jamie O’Hara yamaze gutangaza ko ikipe ya Arsenal ntaho ishobora kugera mu irushanwa rya Europa League kuko ngo ikintu gishoboka ku ikipe y’umutoza Mikel Arteta ngo ari ukugarura iyi kipe muri Champions League.
Nyamara uyu mugabo atangaje ibi mu gihe ikipe ya Arsenal yamaze kwerekeza mu gihugu cy’Ubusuwisi gukina n’ikipe ya FC Zurich aho bari mu itsinda rya mbere.
Umutoza mukuru wa Arsenal mikel Arteta yamaze gutangaza ko yiteguye gufasha ikipe ye kwitwara neza muri iri rushanwa aho ahanganye n’andi makipe atandukanye ku mugabane w’I Burayi.
Umutoza mukuru wa Arsenal bwana mikel Arteta yagize ati:Twabuze muri Champions League umwaka ushize mu minsi yanyuma gusa kuri iyi nshuro ikirere cyacu hano Emitrates gihagaze neza ndetse twese twiteguye kwitwara neza muri iri rushanwa.
Ubwo iheruka gukina muri Europa League Arsenal yageze ku mukino wa nyuma ubwo yatozwaga na Unai Emery iza gutsindwa n’ikipe ya Chelsea ku mukino wa nyuma.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru TalkSport O’Hara wahoze akinira Tottenham yatangaje ko nta hantu Arsenal ishobora kugera muri Europa League.
Mu magambo ye uyu mugabo yagize ati:Ntabwo mbona Arsenal igira aho igera muri Europa League kuko igiye guhura n’ingorane zikomeye icyakora ndabona izabasha gushyira imbaraga muri shampiyona kugirango igaruke muri Champions League.
Umukino Arsenal irakina kuri uyu mugoroba ugiye gukinwa iyi kipe yaruhukije bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye harimo Kapiteni wayo Martin Odegard ukomoka mu gihugu cya Norvege ndetse kuri ubu iyi kipe iraza kuba iyobowe na Granit Xhaka usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubusuwisi.