Nta byera ngo de igitabo cya Prince Harry hamuritswemo itoroshi habonwamo amakosa

Nyuma yo gushyira hanze igitabo cyitwa Spare kigaruka ku buzima bw’igikomangoma Prince Harry hamwe n’amabanga y’i Bwami kuri ubu iki gitabo cyamaze gutahurwamo amakosa mu myandikire.

Nyuma y’uko iki gitabo kigiye hanze bamwe batangiye kugisoma ku bwinshi ndetse ni kimwe mu bitabo byasomwe kandi kigurwa n’abantu benshi gusa icyatunguranye ni amakosa yagitahuwemo.

Kugeza ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko aya makosa yakozwe mu myandikire y’iki gitabo kuko Prince Harry atigeze akora ubushakashatsi ku bijyanye n’umuryango w’i Bwami.

Iki gikomangoma kandi byatangajwe ko hari andi makosa cyakoze ubwo cyavugaga ko ku bijyanye n’urupfu rw’Umugabekazi wabyaye Queen Elisabeth II aho yavuze ko icyo gihe yari ku ishuri nyamara byatahuwe ko yari mu butembere mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Iki gitabo cyanditswe kigamije kugaruka ku buzima bwa Prince Harry n’umugore we Meghan Markle bari i Bwami na nyuma y’aho gusa hari benshi banenze iki gikomangoma bavuga ko iki gitabo kigamije kumena amabanga y’i Bwami.

Kugeza ubu kubera ingingo zishishikaje ziri muri iki gitabo byatangajwe ko cyaciye agahigo ko kuba kimaze kugurwa n’abatari bake nubwo bwose cyatahuwemo amakosa atandukanye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO