Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Ikipe y’igihugu ya Ghana bakunda kwita Black stars yari yahigiriye kuzatsinda Uruguay ikayihimuraho gusa birangira ibinaniwe ahubwo itsindwa ibitego 2-0.
Ikipe y’igihugu ya Ghana yababajwe cyane n’uburyo mu mwaka wa 2010 Louis Suarez yakujemo umupira ukuboko kandi iyo icyo gitego kiboneka bari guhita berekeza mu mikino ya 1/2 cy’igikombe cy’Isi.
Ghana ku munsi w’ejo yazanye uburakari ariko birangira inaniwe kwihorera ngo itsinde ikipe y’igihugu ya Uruguay.
Gusa nubwo ikipe y’igihugu ya Uruguay yatsinze Ghana ibitego 2-0 nayo ntacyo byayimariye yahise isezererwa nyuma y’aho Koreya y’epfo itsindiye ikipe y’igihugu ya Portugal.
Suarez yasutse amarira ababazwa nuko batsinze Ghana ariko bagasezererwa mu gikombe cy’Isi