Nta funi nta mujyojyo umutoza Masudi Djuma yarwanye n’umukinnyi we bombi bafatirwa ibihano bikarishye

Umutoza Masudi Irambona Djuma wabaye umukinnyi ndetse akaba n’umutoza ukomeye mu ikipe ya Rayon Sports,yafatiwe ibihano bikarishye byo gusiba imikino 3 anacibwa n’ihazabu y’amafaranga nyuma yo kugaragara akubita umutwe umukinnyi atoza muri Dodoma Jiji FC.

Masudi Djuma azwi cyane mu Rwanda nk’umukinnyi ndetse n’umutoza, yafatiwe ibihano nyuma y’uko akubise umutwe umukinnyi we Jamali Mtegeta ukinira iyi kipe ye asanzwe atoza ya Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania

Amakuru dukesha ibitangazamakuru bitandukanye by’imikino mu gihugu cya Tanzania avuga ko Masudi Juma yakubise umutwe uyu mukinnyi we ubwo bari ku ntebe y’abasimbura.

Iki gihe ikipe atoza yakinaga n’ikipe yitwa Biashara United mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Nyamagana i Mwanza muri Tanzania.

Ibi bitangazamakuru bitagaragaza ko Masudi ndetse Jamali Mtegeta bahagaritswe imikino itatu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Tanzania ndetse banacibwa amande y’akayabo k’ibihumbi 500 by’amashilingi ya Tanzania buri umwe.

Masudi Djuma wirukanwe na Rayon Sports kubera umusaruro udashimishije, yahise yerekeza muri Tanzania aho mu mpera za Gashyantare 2022 yagizwe umutoza w’ikipe ya Dodoma Jiji FC.

Masudi Djuma akunze kuvugwaho imyitwarire idahwitse ndetse yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda harimo ikipe ya Rayon Sports, Bugesera FC ,AS Kigali na Simba Sport Club yo mu gihugu cya Tanzania.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO