Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Umukinnyi mpuzamahanga w’igihugu cya Ghana ndetse akaba n’umukinnyi ukomeye cyane mu ikipe ya Arsenal yakoze impinduka zikomeye ava mu idini y’abakristu yerekeza muri Islam
Thomas Partey n’umwe mu bakinnyi bakomeye cyane ndetse banagenderwaho muri Arsenal hamwe no mu ikipe y’igihugu ya Ghana.
Uyu mukinnyi wa Arsenal yazanye impinduka mu ikipe y’umutoza Mikel Arteta, ndetse nawe ubwe yarahindutse cyane afata umwanzuro ahindura imyemerere ye mu bijyanye n’idini.
Thomas Partey w’imyaka 28, yagaragaye inshuro 26 muri Arsenal mu mwaka w’imikino ushize, yasekeje benshi kuri Instagram avuga ko azaba umugabo w’umugore umwe.
Ati"Mfite umukobwa nkunda, nzi ko inshuti zanjye zo ku ruhande zizansiga, ariko nta kibazo. Nakuriye hamwe n’abayisilamu,ndetse nta cyahindutse mu buzima bwa buri munsi. Namaze gushaka, n’izina ryanjye rya Isilamu ni Yakubu. "
Partey yakuze ari Umukirisitu mu burasirazuba bwa Ghana, yabwiye abanyamakuru mu gihugu cye ko yabaye Umuyisilamu kubera Bella. Ifoto ye na Sheikh bafashe Qor’an yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.