Nta kabura imvano kuko hamenyekanye impamvu nyamukuru yateye urupfu rw’umwamikazi Elizabeth II

Nyuma y’iminsi mike itambutse Umwamikazi Elizabeth II yitabye Imana kuri ubu hamenyekanye icyateye urupfu rwe nyuma yo kuvugwa ko yazize indwara itaratangajwe.
Umwamikazi Elizabeth II uherutse hamaze kumenyekana imvano y’urupfu rwe nubwo babanje gutangazwa ko yazize uburwayi gusa hari inyandiko yashyizwe hanze ivuga icyateye urupfu rwe.
Magingo aya amakuru avuga ko uyu Nyiricyubahiro yazize ubusaza mu gitabo cyasizwe hanze akaba ariyo mpamvu nyamukuru yagaragajwe.
Umuyobozi mukuru wa Nation Records w’igihugu cya Scotland, Paul Lowe, yemeje ko urupfu rw’umwamikazi rwatewe no gusaza ndese ngo ibi byahamijwe n’abaganga.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko byari byabanje kuvugwa ko Umwamikazi Elizabeth II yazize uburwayi kuko mbere yo gutanga itangazo ryavuye mu ngoro y’I Bwami ryavugaga ko ubuzima bwe butameze neza.