Nta kabura imvano umuhanzi Captain Regis yahishyuye inkomoko y’izina rye

Umuhanzi Captain Regiss ni umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye mu kuririrmba ndetse ibi akabikomatanya n’ubuhanga afite mu gucuranga byose bikajyana no kubyina dore ko uru ruhurirane rw’impano byose abihuza agakora umuziki uboneye kdi unogeye amatwi.

Uyu muhanzi Captain Regis yatangiye atangaza ko umuziki utaratera imbere mu Rwanda kugirango ugere ku ruhando mpuzamahanga aho avuga ko hakiri icyuho gikomeye mu muziki Nyarwanda kugirango utere imbere.


Uyu muhanzi ubwo yaganiraga na Genesisbizz yabajijwe ikibazo nyamukuru abona mu muziki w’U Rwanda maze atangaza ko ikibazo nyamukuru kijyanye n’ubusobozi bukiri buke bugaragara mu muziki aho bigoye kiuba abahanzi bo mu Rwanda bagira ubushobozi bwo gukorana indirimbo n’abahanzi mpuzamahanga kugirango umuziki wabo ugere kure gusa akomeza avuga ko ababigezeho mu Rwanda ari bake barimo:King James, Bruce Melodie,The Ben, Meddy n’abandi mbarwa.

Mu magambo ye yagize ati’’ kuri ubu mu Rwanda abahanzi bafite ubushobozi bwo kumenyekanisha umuziki wabo biciye mu gukorana n’abanyamahanga ni bake cyane kuko bisaba ubushobozi buhambaye kugirango ubone amafaranga wishyura abahanzi mpuzamahanga kugirango mukorane indirimbo.


Uyu musore ubwo yabazwaga inkomoko y’izina rye yavuze ko izina rye Captain yarihawe kubera ayobora itsinda rinini ry’ababyinnyi, uretse kuririmba kandi uyu muhanzi ni icyamamare mu kubyina dore ko yagaragaye abyina mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda cyana cyane abenshi bakaba bamuzi mu ndirimbo ikinyafu ya Bruce Melodie n’izindi.

Ubwo yabazwaga icyo yakora aramutse agizwe umuyobozi ushinzwe kureberera umuziki mu Rwanda yavuze ko yaharanira gushaka amikoro yo gufasha abahanzi ndetse akarushaho guha amahirwe abanyempano bashoboye dore ko avuga ko kugira amafaranga ariko udafite abanyempano uyashoramo ntacyo byaba bimaze.

Uyu muhanzi avuga ko umuziki umutunze kuko akunze kuririmbira abantu mu birori bitandukanye birimo ubukwe n’ibindi.

Ubwo yabazwaga impamvu aririmba indirimbo z’abandi kandi afite ubushobozi bwo gukora ize yatangaje ko ateganya gukora indirimbo ze ko ahubwo bikiri ikibazo cy’ubushobozi.

Uyu muhanzi Captain Regis yahamije ko akunda bikomeye umuhanzi Bruce melodie hamwe na R.Kelly kuko babakuraho inyigisho zikomeye zikomeza kumuherekeza mu buzima bwe bwose.

Ubusanzwe uyu muhanzi amazina yahawe n’ababyeyi be yitwa Izere Legus ndetse akaba azwi cyane ku izina rya Captain Regis mu muziki aho iri zina aryitwa cyane mu itsinda ahagarariye ryitwa Monsters Crew aho ari itsinda ry’ababyinnyi.

Uyu muhanzi yavukiye mu mujyi wa Kigali I Nyamirambo gusa nyuma umuryango we waje kwimukira ku Muhima ari naho baba uyu munsi, amashuri abanza yayize kuri Saint famille ndetse ahakomereza n’icyiciro rusange (Tron-Commmun)ndetse yaje kurangiza amashuri yisumbuye aho yize ishami rijyanye n’ubwubatsi(Construction).

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO