Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Mu mwaka wa 2018 umubyeyi wa Kylian Mbappe yatangaje amagambo akomeye ndetse aya magambo yakomeje kugarukwaho na benshi nyuma y’aho umuhungu we yitwaye neza agatsinda ibitego 3 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi nubwo bwose atabashije gutwara iki gikombe.
Umubyeyi wa Kylian Mbappe yatangaje ko yifuzaga ko umuhungu we yakinira ikipe y’igihugu ya Cameroun icyakora ngo umwe mu bantu bakorera ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Cameroun yamusabye amafaranga kugirango umuhungu we abashe gukina umupira w’amaguru nyamara nmu Bufaransa nta muntu n’umwe ngo wigeze amwaka n’urumiya.
Uyu mubyeyi wa Kylian Mbappe yatangaje ko bigoye kuzabona amakipe yo muri Afurika agera kure mu marushanwa akomeye ngo kubera ikibazo kijyanye na ruswa dore ko ngo abayobozi cyangwa n’abandi bareberera umupira w’amaguru muri Afurika avuga ko bamunzwe na ruswa.
Icyakora yavuze ko adateze kuzaveba abakinnyi banga gukinira ibihugu bakomokamo muri Afurika ahubwo ngo bagahitamo gukinira amakipe yo ku mugabane w’i Burayi.
Uyu mubyeyi yakomeje yibazi ati:Ni mutekereze abakinnyi bose bakomeye kandi bakomoka muri Afurika ndetse muhite mwibaza uburyo ruswa yamunze cyane umupira muri Afurika mwibaze iyo ibihugu bakomokamo bitabaka amafaranga kugirango babashe kubakinira.
Uyu mubyeyi yasoje avuga ko nta kipe n’imwe yo muri Afurika iteze kuzatwara igikombe cy’isi kubera uburyo ruswa yabamunze.
Ku munsi wo ku cyumweru kuwa 18 Ukuboza 2022 nibwo umuhungu we Kyliqan Mbappe yabashije kwigaragaza ku mukino wa nyuma ubwo yatsindaga ikipe y’igihugu ya Argentine ibitego 3 wenyine icyakora ntabwo amahirwe yigeze asekera ikipe y’igihugu y’Ubufaransa kuko yatsinzwe kuri Penaliti 4-2 maze bituma babura amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Isi.
Ubusanzwe Kylian Mbappe afite amamuko mu gihugu cya Cameroun ndetse nyuma yo kwakwa amafaranga kugirango abashe gukina umupira w’amaguru muri Cameroun bahise berekeza mu gihugu cy’Ubufaransa aho uyu mukinnyi yaje no guhabwa amahirwe maze ahita yigaragaza bikomeye.
Umubeyi wa Kylian Mbappe yasobanuye uburyo umwana we yasabwe amafaranga kugirango abashe gukina muri Cameroun nyamara nta n’urumiya mu Bufaransa bamwatse.