Nta kwishima ku rugamba nk’uwarurangije Argentine birangiye ibirinduwe ayo yasekeshaga irayariza

Ikipe y’igihugu ya Argentine nyuma yo gutsinda igitego kuri Penaliti ndetse agatsinda n’ibitego bigera kuri bitatu ariko bikangwa ubu noneho birangiye Saudi Arabia iyigandukanye.

Mu gice cya Kabiri cy’umukino ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia yaje yahindutse maze igombora igitego yari yatsinzwe ndetse nyuma birangira ibonye n’igitego cy’intsinzi.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia yitwa Herve Lenard ndetse uyu yatoje ku mugabane wa Afurika ndetse ahatwara ibikombe bitandukanye harimo n’ibya Afurika.

Umukino urangiye ku bitego 2-1 ndetse ikipe y’igihugu ya Argentine yakomeje gushaka igitego cyo kugombora ariko biranga biba iby’ubusa birangira intare ipfuye.

Lionel Messi ntabwo akunze guhirwa n’imikino y’igikombe cy’Isi kuko ni kenshi muri iki gikombe ikipe ye ikunda guhura n’uruva gusenya.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO