Nta muhanzi upfa Album nshya ya Nyakwigendera Yvan Buravan yagizwe iy’umwaka muri Kiss Summer Awards

Album nshya ya nyakwigendera Yvan Buravan yagizwe iy’umwaka mu bihembo byatanzwe muri Kiss Summer Awards aho ibi bihembo byatanzwe kuri iki cyumweru kuwa 30 Ukwakira 2022.

Muri Norrsken House Kigali mu ijoro ruyo kuri iki cyumweru kuwa 30 Ukwakira 2022 habereye ibirori byo byo gutanga ibihembo bya Kiss Summer Awards ku bahanzi babaye indashyikirwa mu muziki.

Umwaka w’ibi bihembo utangira kubarwa bahereye igihe ibindi byatangiwe, ukarangirana n’impeshyi ya buri mwaka.

Ibi birori byitabiriwe n’ingeri z’abantu batandukanye cyane cyane abiganjemo abo mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Muri ibi birori Producer w’umwaka yagizwe Element ndetse niwe wabimburiye abandi guhabwa igihembo cye.

Iki gihembo cyakurikiwe n’icy’umuhanzi mushya cyegukanywe na Chriss Eazy wanahise ahembwa kuba Brand Ambassador wa Engen mu gihe cy’umwaka wose.


Igihembo cya gatatu cyatanzwe muri Kiss Summer Awards 2022 ni icya Album y’umwaka yabaye ‘Twaje’ ya nyakwigendera Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana bigashavuza benshi.

Burabyo Yvan wamamaye ku mazina y’ubuhanzi ya Yvan Buravan mu muziki yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 ndetse bishavuza benshi aho uyu musore yitabye Imana ari mu batanga ikizere gikomeye ku muziki Nyarwanda.

Igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka cyegukanywe na Alyn Sano mu gihe umuhanzi w’umugabo w’umwaka yabaye Kenny Sol. Indirimbo y’umwaka yo yabaye ‘Inana’.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO