Nta muhanzi upfa menya amateka ya Bob Marley umaze imyaka 41 yitabye Imana

Umunya-Jamaica,Robert Nesta Marley, ni umuhanzi mu njyana ya Reggae, ndetse imyaka 41 irihiritse yitabye Imana.

Ubusanzwe amazina ye nyakuri yahawe n’ababyeyi ni Robert Nesta Marley, yavutse kuwa 6 Gashyantare mu 1945, mu gihugu cya Jamaica, aza kwitaba Imana ku wa 11 Gicurasi 1981 mu mujyi wa Miami muri leta ya Florida ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Bob Marley ni umuhanzi wakunzwe cyane ubwo yari agihumeka umwuka w’abazima ndetse magingo aya aracyakunzwe bikomeye.

Bob Marley ni umuhanzi wa mbere ku isi mu bakora injyana ya Raggae wabashije kugurisha CD nyinshi zikubiyemo ibihangano bye.

Bob Marley akomoka kuri Nyina w’umwirabura witwaga Cedella Marley Booker na se w’umuzungu witwa Norval Marley.

Se ubyara Bob yitabye Imana ubwo Bob yari afite imyaka 10 gusa.

Akiri mu myaka y’ubugimbi, Bob Marley yavuye mu cyaro ajya gushakira ubuzima mu mujyi i Trenchtown muri Kingston.

Ahayinga mu 1962, ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko, Bob Marley yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Judge not’ tugenekereje bisobanura ngo ntugace urubanza.

Mu 1963, Bob Marley yihuje na Junior Braithwaithe, Peter Tosh na Bunny Wailer bakoze itsinda bise Wailers bisobanura ababibyi. Bashoboye gusinyana amasezerano (contract) na studio One mu 1964 bikaba byaraborohereje gusohora indirimbo zabo.

Yaje gushingiranwa na Ritha Anderson mu 1966, gusa Bob Marley yasubiye gushaka nyina wari waramaze nawe gushaka undi mugabo w’umunyajamayika witwa Booker bakaba bari baragiye gutura muri Amerika.

Bob Marley yaje guhura n’ubukene ku buryo kuba mu mugi n’umugore we Ritha, ndetse n’abana babo babiri (2) Cedella na Ziggy byakomeje kuba ingorabahizi bituma afata umwanzuro wo gusubira mu cyaro yavikiyemo.

Ku iherezo ry’ubuzima bwe, Bob Marley yayobotse idini y’aba ortodoxe bo muri Etiyopiya. Bob Marley yifuje gusoreza ubuzima bwe muri Etiyopiya, ariko ntibyashobotse kuko yaguye i Miami ku ya 11 Gicurasi 1981,ku bitaro bya kaminuza ya Miami muri Leta ya Frolida afite imyaka 36 azize indwara ya cancer.

Bob Marley yashyinguwe ku ya 21 Gicurasi muri paruwasi yavukiyemo, ya Mutagatifu Ann aho uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi.

Bob Marley yagiye afatwa n’abantu bo mu bihe bitandukanye nk’umuvugizi w’abatagira kivurira. Yashatse kugaragaza uburyo amateka y’abirabura yacuritswe.

Abana ba Bob Marley bazwi ni 11, harimo batanu yabyaranye n’umugore we Ritha, harimo babiri muri bo batari abe. Umukobwa we mukuru Imani Carole, wavutse ku ya 22 gicurasi 1963 ntiyigeze amwemera, akaba yaramubyaranye na Cheryl Muray.

Nyuma yo gushakana na Ritha, Bob yakiriye umwana witwa Sharon amurerana n’abe.

Bob Marley abarirwa albums 13 yasohoye n’izindi 6 yakoze mu buryo bwa Live ariko yakoze indirimbo 133.

Imwe muri album ze zamumenyekanishije ikanagurwa kurusha izindi ni iyo yise ‘No woman no cry’ aho iyi ndirimbo irimo ubutumwa buhumuriza umugore uba mu buzima bubi no guhohoterwa.

Indirimbo One Love ya Bob Marley iri muzikunzwe cyane ku isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO